Patrice Rumumba (2) :

Mu mwaka wa 1956 nibwo yatangiye kwivumbura ku butegetsi bw'Ababiligi agaragaza ko ari aha Abanyekongo kuyobora igihugu cyabo. Mu gitabo yanditse gifite umutwe ugira uti" Le Congo,terre d'avenir, est-il menace?"ugereranyije mu Kinyarwanda ni nko kuvuga uti Kongo nk'igihugu gifite imbere nticyaba kibangamirwe? Iki gitabo kikaba cyarasohowe nyuma y'urupfu rwe kuko batatumye gisohoka.

Mu mwaka wa 1956 yashinjwe kuba yaranyereje amafaranga ahanishwa gufungwa umwaka nyuma ahabwa imbabazi akomeza akazi ka politike ahabwa akazi mu ruganda rukora inzoga. Yaje kutumvikana n'abakoloni afatanyije na bamwe mu banyapolitike ari banyo byaje kumuviramo kugambanirwa aranapfa.

Ababiligi bateranyije inama yo kuganira n'abashaka ubwigenga barekura Lumumba wari ufunzwe ngo abashe kuyigiramo uruhare.

Nyuma Leta y u Bubiligi yisanze mu kibazo kiyikomereye cyo guhangana n'abantu bishyize hamwe bagomba guharanira uburenganzira bwabo kandi bagomba kubihagarika. Byabaye ngombwa ko hatangwa ubwigenge butangwa mu mwaka w' 1960 n'amatora ategurwa muri uwo mwaka.

Amatora yasize uwitwa Kasavubu ariwe ugizwe umukuru w igihugu naho Lumumba aba Ministiri w'intebe. Lumumba yasabye ko mu nzego zitandukanye cyane cyane igisirikare kigomba kugirwa n'abanyafurika gusa. Mu minsi ikurikiyeho abasirikare basaga ibihumbi icumi na kimwe n'Ababiligi barirukanwe.

Ikibazo kiba kibaye icyo mu rwego mpuzamahanga. Mu rwego rwo kumwikiza bamwe mu bayobozi b'Ababiligi bafatanyije n'inzego z'ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika bashatse uburyo bamwica bakoresha Mobutu apanga igikorwa cyo kumwica kandi babigeraho.

Source : Inyarwanda.com